Akenshi iyo havuzwe melanin duhita twumva abirabura, kandi koko niko bimeze kuko uyu musemburo ushinzwe ibara ry’uruhu uba mwinshi ku bafite uruhu rwirabura bakaba banatuye ahaba izuba ryinshi. Icyakora n’abatirabura barayigira gusa ku gipimo cyo hasi cyane dore ko ubwinshi bwa melanin bufite byinshi burinda kandi iyi melanin uretse gutuma uruhu rwirabura inafite byinshi imariye abayifite. Kuvuka ntayo ufite ni cya gihe uvuka uri nyamweru
Akamaro kayo mu buzima bwacu
Ni ingenzi ku bwonko, n’ibindi bice by’umubiri imbere
Nibyo koko melanin niyo ituma tugira uruhu n’imisatsi byirabura ariko burya siho honyine tuyisanga. Hafi ya buri karemangingo k’umubiri usangamo melanin by’umwihariko ku bwonko n’imyakura ngo bikore neza, ku maso ngo abone neza (imboni yayo) ndetse no mu turemangingofatizo ngo tubashe kwiyongera.
Ifasha gushwanyaguza ibibyara uburozi
Uko umubiri ukora hagenda haboneka ibisigazwa kandi uko byibika muri wo bibyara uburozi bwangiza bimwe mu bice by’umubiri harimo n’uruhu. Melanin rero ifasha umubiri kwangiza ibyo byakabyaye uburozi nuko ikarinda ingaruka zari guterwa na bwo cyane cyane ku ruhu.
Kurinda imirasire mibi y’izuba.
Ni ingenzi ko abatuye ahaba izuba ryinshi birabura cyane kuko bibafasha guhangana n’imirasire y’izuba yo mu bwoko bwa UV (ultra violet) izwi ho kwangiza uruhu no kuba yatera kanseri y’uruhu.
Ituma uruhu rudasaza vuba
Kujya ku zuba kenshi byangiza uruhu bigatuma rusaza rukanazana iminkanyari ariko kandi ku bafite uruhu rwirabura siko bigenda kuko biratinda. Niyo mpamvu uzasanga umuntu munganya imyaka ariko w’uruhu rwera agaragaza gusaza ku ruhu no kuzana iminkanyari kurenza wowe kuko melanin yawe iba yakoze akazi ishinzwe ko kurinda uruhu.
Ifasha mu myororokere
Aha wenda wabyumvamo amakabyankuru ariko si ugukabya. Melanin irinda ko DNA yakangirika, igatuma umubiri winjiza UV ikenewe gusa kandi ikarinda kwangirika kwa vitamin B9 (folic acid). Iyi vitamin ni ingenzi ku mugore utwite kuko irinda umwana we kuba yazavukana ubusembwa cyangwa ubumuga. Niyo mpamvu abafite uruhu rutirabura batuye mu bice byegereye koma y’isi aho izuba riba ryinshi baba bafite ibyago byinshi byo kubyara abana bafite ubusembwa n’ubumuga.
Dusoza
Si ibi gusa byiza bya melanin ahubwo twaguhitiyemo iby’ingenzi. Nyamara se ni bangahe bamaze kwiyangiriza uruhu bitukuza bagahindura uruhu rwabo? Ibi byiza tubonye kuri bo byamaze kugabanyuka kandi amwe mu mavuta cyane cyane ayarimo hydroquinone, n’andi yitwa ko acyesha uruhu ni bimwe mu byangiza melanin yawe.
INAMA ISUMBA IZINDI NI UKURINDA UBUSUGIRE BWA MELANIN YAWE KUKO NTIWAYIHEREWE UBUSA
Murakoze kudusangiza iyi nyandiko , kutamenya ni ingorane .Abirabura benshi bashakira ubwiza mubitari ngombwa byica ubuzima ,aho kwigora bitukuza ni bige kurya ibyo ingenzi umubiri ukeneye ,ubundi bishimire uko basa.
Urakoze François